00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Amayobera aracyari yose ku ndege imaze ibyumweru bibiri iburiwe irengero

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Amakuru ku irengero ry’Umupilote witwa Samwel Gibuyi waburanye n’indege yari atwaye ku wa 18 Ukwakira 2021 akomeje kuba iyanga nubwo bivugwa ko ishakishwa rye ryashyizwemo imbaraga nyinshi.

The Citizen yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose, bamwe bashakishiriza ku butaka abandi mu kirere ariko ko aho yarengeye hataramenyekana.

Gibuyi yabuze atwaye indege yarimo wenyine ubwo yari aturutse ahitwa Matemanga mu gace ka Ruvuma, yerekeza mu Cyanya cyahariwe Inyamaswa cya Selous Game Reserve. Yari agiye kuhashaka Inkura zirabura.

Amakuru avuga ko yahagurutse ahagana saa Sita biteganyijwe ko agerayo saa Kumi n’imwe.

Umuyobozi mu Muryango wa Pams Foundation ubungabunga ibinyabuzima ari nawo uwo mupilote yakoreraga, Max Jenes, yatangaje ko babonye saa Kumi n’imwe n’igice zigeze atarabamenyesha ko yagezeyo amahoro bamenya ko habaye ikibazo.

Ati “Twahise duhamagara bagenzi be bagombaga guhura na we ageze muri Selaous. Bemeje ko atigeze ahagera.”

Kuva uwo munsi kugeza ubu baracyamushakisha bifashishije n’ikoranabuhanga rikoreshwa bashikisha indege rizwi nka “spider tracks” ariko haba we cyangwa indege nta makuru na make aragaragara yakwerekana aho ikibazo cyabereye.

Uwo muyobozi yavuze ko bitabaje inzobere zitandukanye na Leta ikabatera inkunga muri ibyo bikorwa, bakaba bakomeje gushakisha.

Samwel Gibuyi w’imyaka 31 yatangiye gukorera uwo Muryango mu 2014. Afite impamyabushobozi yo gutwara indege yakuye muri Tanzania n’indi yo muri Afurika y’Epfo.

Samwel Gibuyio yaburiwe irengero ku wa 18 Ukwakira 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .