00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abapolisi bashinjwe gufata abagore ku ngufu no kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Tanzania yatangiye iperereza ku birego bishinja bamwe mu bayigize gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore mu masaha y’ijoro mu tubyiniro.

Iri perereza rije mu gihe Polisi yasabwaga gukora ibishoboka byose ikiga kuri iki kibazo.

Hari amakuru yatambutse mu itangazamakuru ryo muri Tanzania abagore basobanura ko abapolisi babasanga mu tubyiniro, bakabategeka ko bakorana imibonano mpuzabitsina ababyanze bagahimbirwa ibyaha.

Hari umwe watanze ubuhamya agira ati “Baduhatira gukorana nabo imibonano mpuzabitsina hanyuma iyo ubyanze, baguhimbira impamvu bakagufunga.”

Umugabo uzi uko biba byifashe, we yavuze ko abapolisi bagenda mu gicuku bitwaje imbunda, bagakorera ibikorwa by’ubunyamaswa abagore.

Abanyapolitiki bo muri Tanzania bahise basaba ko hafatwa ingamba zihuse ku buryo abapolisi bari bavuzweho ibyo bikorwa bakurikiranwa.

Hari abapolisi bo muri Tanzania bashinjwe n'abagore kubafata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .