Tanzania: Abantu bane baguye mu muvundo mu gusezera Magufuli

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Mu muhango wo gusezera kuri Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli witabye Imana azize indwara y’umutima, abantu bane, barimo umugore n’abana, bapfuye bitewe n’umuvundo ukomeye w’abantu bari bitabiriye uwo muhango.

Kuwa Gatandatu abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye kuri sitade nkuru mu Mujyi wa Dar es Salaam, baje gusezera ku murambo wa Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana.

Amakuru avuga kubera ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye uwo muhango kandi nta buryo buteguye bwo kubayobora, habaye umubyigano ukomeye ukaza kugwamo abantu bane, n’ubwo hari andi makuru avuga ko abaguye muri uwo muvundo barenga 40, nkuko BBC yabitangaje.

Polisi ya Tanzania yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza umubare w’abantu baguye muri icyo gikorwa.

Magufuli yari afite igikundiro gikomeye muri Tanzania bitewe na politiki yazanye zo guca ruswa ndetse no kugabanya ibirimo ingendo zikorerwa mu muhanga. Uyu muyobozi kandi azibukurwa ku buryo yaharaniye ubwigenge bwa Tanzania mu kwishakamo ibisubizo, ndetse rimwe na rimwe akanga inkunga n’inguzanyo z’amahanga kuko zitabaga ziri mu nyungu za Tanzania.

Uyu mugabo yatabarutse azize indwara y’umutima, apfa afite imyaka 61 y’amavuko.

Umubyigano w'abantu bitabiriye umugano wo gushyingura Magufuli waguyemo abantu bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .