00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abakobwa batewe inda bagiye kongera kwemererwa gusubira mu mashuri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Tanzania yatangaje ko guhera umwaka utaha, abakobwa batewe inda ariko bifuza gukomeza amashuri, bazaba babyemerewe nyuma y’aho mu 2017, uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, John Pombe Magufuli, yari yabakomanyirije avuga ko badakwiye gusubira mu ishuri.

Uyu mwanzuro wa Magufuli wagize ingaruka ku burezi muri icyo gihugu kuko Banki y’Isi yahise ivana inguzanyo ya miliyoni 500 z’amadolari yari yageneye icyo gihugu muri urwo rwego.

Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu ubu yamaze kwemera ko abo bagore babyaye bakiri mu myaka y’ubwangavu bose basubukura amashuri muri gahunda yiswe ‘Folk Development Colleges’ isanzwe yigishirizwamo kwandika, gusoma no kubara.

Iyi gahunda kandi nubwo yemerewe kongera gusubukura, abazayijyamo ntibemerewe kuzajya mu mashuri asanzwe ya Leta, ari nayo mpamvu bashyiriweho iyo gahunda nshya izabafasha nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi muri Tanzania igiranye ibiganiro na Banki y’Isi, bakemeranya kongera guha amahirwe aba bagore bato bari baravukijwe uburenganzira bwabo bwo kwiga.

Kuva mu 2004 kugeza mu 2008, ibarurishamibare rya Minisiteri y’Uburezi muri Tanzania ryabaruraga abakobwa bari munsi y’imyaka 18 barenga ibihumbi 28 bataye ishuri kubera gutwita.

Perezida Suluhu Samia yari yitezweho kuzongera uburenganzira bw'abagore

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .