Sudani yashyizeho Guverinoma ya mbere nyuma y’ihirikwa rya Bashir

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok yatangaje guverinoma nshya izayobora iki gihugu, iya mbere ibayeho nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Omari al-Bashir wari umazeho imyaka 30.

Hamdok yavuze ko aya ari amateka akozwe muri Sudani, mu nzira yo gushaka amahoro arambye agamije kurangiza intambara.

Iyi guverinoma igiyeho ikubiye mu masezerano y’imyaka itatu nk’uko byemeranyijwe mu masezerano yo gusaranganya ubutegetsi hagati y’abasivile n’abasirikare, ni nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yakurikiye ihirikwa rya Bashir.

Mu baminisitiri 18 bamaze gushyirwaho, bane ni abagore barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Asma Mohamed Abdallah.

Minisitiri w’intebe Hamdok yagize ati “Dushyize imbere ko abagore bagaragara muri iyi guverinoma kubera uruhare bagize mu mpinduramatwara ya Sudani.”

Hamdok kandi yatangaje ko umugore witwa Ibrahim Elbadawi wakoze muri banki y’isi, agirwa Minisitiri w’imari w’iki gihugu.

Ibitangazamakuru birimo Sudan Daily byavuze ko Madani Abbas Madani, umusivile wagaragaye asinyana amasezerano n’aba basirikare, we yagizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Lieutenant General Idriss al-Traifi yagizwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu, naho Lieutenant General Jamal Omar agirwa Minisitiri w’ingabo.

Minisitiri w’intebe yavuze ko hasigaye indi myanya ibiri igomba kuzahabwa abasivile.

Tariki 11 Gicurasi 2019 nibwo uwari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir yahiritswe nyuma y’igitutu cy’abatavuga rumwe bari bamaze amezi ane bigaragambya.

Igisirikare nicyo cyahise gifata ubutegetsi, cyemeza ko kigiye gushyiraho inzibacyuho y’imyaka ibiri.

Gusa ibintu byakomeje kuzamba, kuko abaturage bashakaga ko ubuyobozi bujya mu maboko y’abasivile kuko bagaragazaga ko mu gihe igisirikare gikomeje kuyobora ntaho byaba bitandukaniye n’ingoma ya Bashir.

Muri Kamena uyu mwaka, impande zombi zasinyanye amasezerano ahuriweho n’abasivile n’abasirikare ajyanye no gusaranganya ubutegetsi.

Minisitiri w’intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok yashyizeho guverinoma nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza