Kwamamaza

Sudani y’Epfo yateye utwatsi umwanzuro wo koherezayo ingabo 4000

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 12:56' na Mukaneza M.Ange


Leta ya Sudani y’Epfo yateye utwatsi umwanzuro wo koherezayo izindi ngabo ibihumbi bine watowe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu nibwo aka kanama katoye umwanzuro wo kongerera ububasha ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zikagira uburenganzira bwo gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kurinda abakozi ba Loni no kurinda abasivile.

Uyu mwanzuro kandi uteganya ko abasirikare bagera ku bihumbi 13 basanzwe mu butumwa bw’amahoro baziyongeraho abandi ibihumbi bine baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Loni, Akuei Bona Malwal yabwiye akanama gashinzwe umutekano ko igihugu cye cyateye utwatsi uyu mwanzuro kuko unyuranyije n’amahame agenga ubutumwa bw’amahoro avuga ko impande zombi zishyamiranye zikwiye kubanza kubyemera.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, David Pressman we yavuze ko bazi agaciro k’ubufutanye na leta ariko ko aho gufata uyu Muryango nk’umufatanyabikorwa, Sudani y’Epfo ikomeza kuzitira abakozi bawo mu bikorwa byo gutabara ubuzima.

France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko aka kanama kavuze ko Sudani y’Epfo nitemera uyu mwanzuro ishobora gufatirwa ibihano birimo no gukumirwa kugura intwaro.
Ubwo uyu mwanzuro watorwaga ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa, Venezuela na Misiri byifashe bitanga impamvu z’uko ari umwanzuro udashyigikiwe na Sudani y’Epfo kandi ariyo ifite ijambo rya mbere.

Imvururu muri Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011, zatangiye mu 2013 hagati y’abo mu bwoko bw’aba Dinka bashyigikiye Perezida Salva Kiir n’aba Nuer bashyigikiye Riek Machar wahoze ari Visi Perezida.

Nubwo muri Kanama 2015 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Kiir na Riek Machar, ntibyabujije ko mu kwezi gushize imirwano yongera kubura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko kuva mu 2013, abagera ku bihumbi 800 bamaze gupfa mu gihe abasaga miliyoni 2.5 bavuye mu byabo.

Sudani y’Epfo yateye utwatsi umwanzuro wa Loni wo koherezayo ingabo 4000

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved