Sudani y’Epfo yategetse ko radiyo ya Loni ifungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 08:13
Yasuwe :
0 1

Ikigo kigenzura itangazamakuru muri Sudani y’Epfo (SSMA) cyategetse ko Radiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu, Radio Miraya, ifungwa kuko itabashije kubahiriza amabwiriza agenga ibitangazamakuru by’amajwi n’amashusho.

SSMA yavuze ko iyi radio itatse icyangombwa gishya cyo gukora kandi yarabimenyeshejwe inshuro enye zose hagati ya Kamena 2017 na Gashyantare 2018.

Itangazo ry’iki kigo rigira riti “Ubuyobozi bwa Radio Miraya, ntibwigeze bwubahiriza amabwiriza bikaba ari agasuzuguro n’imikoranire mibi n’abashinzwe kugenzura itangazamakuru.”

Africa Review, yanditse ko iki cyemezo gitegeka ko Radio Miraya ihita ihagarika kuvuga. Gusa Umuvugizi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), akaba n’umuyobozi w’iyo radio, Ratomir Petrovic, yavuze ko izakomeza kuvuga mu gihe ibiganiro na Leta bigikomeje.

Yagize ati “UNMISS iri mu biganiro na Guverinoma mu gihe Radio Miraya ikomeje kumvikana hirya no hino mu gihugu.”

Radio Miraya ni iya UNMISS ikaba ikorera ku masezerano Umuryango w’Abibumbye wasinyanye na Sudani y’Epfo.

Umwaka ushize SSMA yategetse ko ibitangazamakuru n’abanyamakuru bose biyandikisha ndetse ko hari ingaruka zikomeye ziteganyijwe ku batazabyubahiriza.

Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo rikomeje guterwa ubwoba kuva intambara ya gisivili yatangira mu Ukuboza 2013. Abanyamakuru benshi bavuga ko bahozwa ku nkeke, bagatabwa muri yombi ndetse hari n’abishwe.

Muri studio ya Radio Miraya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza