Kwamamaza

Sudani y’Epfo yakiriwe bidasubirwaho nk’umunyamuryango wa EAC

Yanditswe kuya 8-09-2016 saa 11:34' na Ezechiel Mbananabo


Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC watangaje ko wakiriye Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango wa gatandatu wemewe n’amategeko nyuma y’uko ishyikirije Umunyamabanga Mukuru wa EAC Liberat Mfumukeko, dosiye ikubiyemo ibyo yasabwaga byose ku wa Mbere i Arusha muri Tanzania.

Intumwa zidasanzwe za leta ya Sudani y’Epfo zatanze inyandiko zirimo izashyizweho umukono na Perezida Salva Kiir hamwe n’izemejwe n’Inama Nshingamategeko ya Sudani y’Epfo zigaragaza ko cyinjiye bidasubirwaho muri EAC.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Ambassaderi Liberat Mfumukeko yashimye Perezida Kiir na Sudani y’Epfo kubera kugaragaza ubushake bwo kwinjira muri uyu muryango.

Yatangaje ko Sudani y’Epfo yujuje ibisabwa nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uyu muryango.

Intumwa ya Perezida wa Sudani y’Epfo, Aggrey Sabuni, yavuze ko kwakirwa kw’iki gihugu nk’umunyamuryango wa EAC bizazana impinduka mu gihugu ndetse n’akarere muri rusange.

Yagize ati "Ukwihuza kw’ibihugu bya EAC ni ingenzi kuri Sudani y’Epfo.Ubu EAC ni umuryango ukomeye kuri uyu mugabane wa Afurika.Imishinga Sudani y’Epfo izagiramo uruhare ishobora kongera uguhatana kw’ibihugu bikazamura ubukungu, guhanga akazi no kugabanya ubukene."

Kuva ubu Sudani y’Epfo ifite uburenganzira yemererwa n’amategeko nk’uko bimeze ku bindi bihugu byari bisanzwe ari ibinyamuryango bya EAC, ndetse biteganyijwe ko Perezida Salva Kiir azitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iteganyijwe i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeli 2016.

Intambara yongeye kwanduka muri Sudani y’Epfo byavugwaga ko ishobora gutuma iki gihugu kitubahiriza igihe cyahawe ariko cyatanze ibyo cyasabwaga ku gihe.

Bivuze ko guhera ubu EAC igizwe n’ibihugu bitandatanu ari byo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Sudani y'Epfo yakiriwe nk'Umunyamuryango wa EAC nyuma yo kuzuza ibisabwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved