Umushinwa yasimbuye Umunyakenya wirukanwe ku buyobozi bwa UNMISS

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ugushyingo 2016 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umusirikare w’Umushinwa witwa Maj-Gen Chaoying Yang yasimbuye Umunyakenya wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) wirukanwe nyuma y’iperereza ryagaragaje ko yananiwe guhagarika ibitero byibasiye abaturage muri Nyakanga uyu mwaka.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, kuwa Kabiri w’iki cyumweru yategetse ko Umunyakenya Lt-Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki wari uyoboye UNMISS yirukanwa.

Ban Ki-moon yabitangaje nyuma ya raporo yari imaze gushyirwa hanze, igaragaza ko uyu mugabo yananiwe guhagarika ibitero byo muri Nyakanga byabereye ku birindiro by’ingabo za Loni, bigahitana n’abaturage bari bahungiye mu nkambi iherereye mu Mujyi wa Juba.

Umuvugizi wa Loni, Stephen Dujarric, yatangaje ko Lt-Gen Johnson Mogoa Kimani yahise asimburwa n’Umushinwa Maj-Gen Chaoying Yang, wari Umuyobozi Wungirije muri UNMISS, nk’uko The East African yabyanditse.

Yagize ati “ Dufite icyizere gikomeye ko Maj Gen Yang azakora neza imirimo ahawe.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Kenya yasohoye itangazo rigaragaza ko batishimiye umwanzuro wafashwe na Loni wo kwirukana Lt-Gen Johnson Ondieki ivuga ko bari kwitwaza igihugu bakacyitirira amakosa yose yabaye.

Ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yari mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya ryo mu karere ka Nakuru ku wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016, yavuze ko Kenya itazongera kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ndetse ahita anatangaza ko agiye gukurayo ingabo n’abapolisi basaga 1000.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Amnesty International wavuze ko kwirukana Lt-Gen Ondieki atari igisubizo gihagije ku byavuye mu iperereza.

Intambara yadutse muri Sudani y’Epfo mu 2013, nyuma y’aho Perezida Salva Kiir ashinje Riek Machar wari Visi Perezida we gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Machar yasubiye i Juba muri Mata uyu mwaka nyuma y’aho aba bagabo bombi bashyiriye umukono ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara mu 2015, bakanemeranya kugabana ubutegetsi no gukora igisirikare kimwe.

Kuva mu 2013 ibihumbi by’Abanya-Sudani y’Epfo byarishwe, mu gihe ababarirwa muri miliyoni bakuwe mu byabo n’intambara nkuko byatangajwe na Loni.

Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki wari uyoboye ingabo za UNMISS, yamaze kwirukanwa ahita anasimbuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza