00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Umupadiri w’Umutaliyani yarashwe arakomereka

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Mata 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Umupadiri w’Umutaliyani, Christian Carlassare, ukorera uwo murimo muri Sudani y’Epfo, yarashwe amasasu atatu mu maguru n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

BBC yavuze ko ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, aho uwo mupadiri yarashwe asanzwe mu rugo rwe.

Umwe muri bagenzi be warokotse icyo gitero, Andrea Osman, yavuze ko Carlassare yarashwe amasasu abiri mu kuguru kumwe n’irindi mu kundi, ariko akaba ameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bagabanyije amaraso yaviriranaga.

Yakomeje ati “Abantu bitwaje intwaro baje ari we bashaka, bakomanga urugi rwe maze batangira kururasa kugeza rucitse. Ubu ari kwitabwaho mu bitaro bya Rumbek [byo muri Sudani y’Epfo].”

Yasobanuye ko hari gushakwa uko yakoherezwa muri Kenya kugira ngo ahabwe ubuvuzi burushijeho.

Nubwo yavuze ko uwarashwe yaje agambiriwe, impamvu yagabweho igitero ntiramenyekana.

Igitero ku bihayimana cyaherukaga kuba mu 2018, ubwo umupadiri w’Umunye-Kenya, Victor Luke Adhiambo yicwaga arashwe.

Padiri Christian Carlassare warashwe yaherukaga kugirwa Musenyeri wa Diyosezi ya Rumbek/ Ifoto: Church in Need

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .