Kwamamaza

Sudani y’Epfo iravugwaho kwinjiza abana mu gisirikare

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 20:29' na Ezechiel Mbananabo


Guverinoma ya Sudani y’Epfo iravugwaho kwinjiza abana mu gisirikare nyuma gato y’aho Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gatoye umwanzuro wo kohereza abandi basirakare 400O bo kurinda umutekano w’abasivili muri iki gihugu.

Bivugwa ko umunyapolitike ukomeye muri iki gihugu ariko utatangajwe amazina washyizweho na Perezida Salva Kiir, ari we uyoboye icyo gikorwa cyo kwinjiza abana mu gisirikare abatera ubwoba mu gihe Leta yitegura ko hashobora kongera kuvuka intambara.

Bamwe muri bo ngo bafite imyaka 12 gusa nk’uko Ibiro Ntaramakuru,AP byabitangaje.

Inyandiko za Loni zerekana icyo gikorwa zabonwe na AP nyuma y’umwanzuro wo kohereza abandi basirikare 4000 muri Sudani y’Epfo.

Ishami rya Loni ryita ku bana(UNICEF) rivuga ko abana barenga 650 bamaze kwinjira mu mitwe ihanganye muri iki gihugu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Rivuga ko rifite ubwoba ko indi mirwano ishobora kubangamira abana ibihumbi n’ibihumbi, rigasaba ko igikorwa cyo kwinjiza abana mu gisirikare gihita gihagarara.

Binavugwa kandi ko abana bashobora kuba bagera ku 16.000 ari bo bamaze kwinjizwa mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro no mu gisirikare, kuva hatangiye intambara mu Ukuboza 2013.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Justin Forsyth, yavuze ko hari ubwoba ko abandi bana benshi binjizwa mu gisirikare.

Hari ubwoba bw’intambara ishobora kongera kwaduka muri Sudani y’Epfo na nyuma y’aho Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Riek Mashar, uheruka no gukurwa ku mwanya wa Visi Perezida, aviriye mu gihugu akerekeza i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abana bakiri bat baravugwaho kwinjizwa mu gisirikare cya Sudani y'Epfo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved