Kwamamaza

Sudani y’Epfo: HCR iratabariza impunzi kubera ubucucike

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 09:15' na Tombola Felicie


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR riratabariza abaturage bakuwe mu byabo n’intambara muri Sudani y’Epfo kubera ubucucike burangwa mu nkambi zitandukanye bahungiyemo mu bihugu by’ibituranyi.

Itangazo rya Loni ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2016 rigaragaza ko hari ubucucike mu nkambi z’impunzi kandi ababangamiwe cyane ari abagore n’abana.

HCR igaragaza ko imiryango yita ku kiremwamuntu yo mu bihugu byakiriye izo mpunzi ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’impunzi kuva mu ntangiriro za Nyakanga ubwo ingabo za Perezida Salva Kiir niza Visi Perezida Riek Machar zongeraga kubura imirwano.

Itangazo rya HCR rigira riti “Bitewe n’uko impunzi zikomeza kwiyongera ,ibihugu n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu bibangamiwe b’ubwiyongere bwazo kandi nta mafaranga bifite. Kuri ubu impunzi ibihumbi 930 zo muri Sudani y’Epfo ziri mu bihugu by’ibituranyi kandi imibare yiyongera umunsi ku wundi.”

Batanga urugero ko nko mu nkambi nshya ya Yumbe muri Uganda hagenewe kwakira abantu ibihumbi 100, HCR yasobanuye ko ikeneye inkunga yihutirwa yo gufasha kongera kwakira impunzi zisaga ibihumbi 45 birenga bishobora kuherekeza.

HCR yerekana ko ubu bucucike aribwo buvamo indwara z’ibyorezo zigahitana benshi. “Iyo abantu babaye mu bucucike bashobora kuhandurira indwara z’ibyorezo kandi zigakwirakwira mu buryo bwihuse.”

HCR igaragaza ko imaze kubona kimwe cya gatanu cya miliyoni 545 z’amayero akenewe kugira ngo nibura impunzi ibihumbi 930 ziri mu bihugu bitandatu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse na miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’abakuwe mu byabo n’intambara bakambitse mu nkambi zo muri Sudani y’Epfo babashe kugerwaho n’ubufasha.

Imvururu muri Sudani y’Epfo, intandaro y’abakomeje gukurwa mu byabo no guhunga igihugu

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge muri 2011 nyuma y’imyaka 20 isaba gutandukana na Sudani.

Muri 2013 Sudani y’Epfo yinjiye mu ntambara ya gisivili yahitanye benshi, abandi bakurwa mu byabo.

Muri Kanama 2015 impande zishyamiranye zasinye amasezerano yo kujya muri Guverinoma imwe bagasaranganya ubutegetsi mbere yo gutegura amatora.

Nubwo hari harabonetse agahenge, muri Nyakanga uyu mwaka imvururu zongeye kuvuka abasirikare ba Leta bakozanyaho n’abo ku ruhande rw’abo batavuga rumwe ,abaturage bongera kuva mu byabo.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ,Loni yemeye ko muri Sudani y’Epfo hakoherezwa abasirikare ibihumbi 4000 bo gufasha ingabo zayo (UNMISS) zari zisanzweyo zingana n’ibihumbi 12 kugira ngo amahoro aboneke.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR riratabariza impunzi zo muri Sudani y'epfo ziri mu bucucike bukabije

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved