Sudani y’Epfo: Hashinzwe ishyaka rishya rigiye gufasha Machar guhangana na Kiir

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Dr Lam Akol wahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi muri Sudani y’Epfo yashinze ishyaka rishya rya politiki riharanira Demukarasi (The National Democratic Movement (NDM) ahita anatangaza ibibazo by’ingutu ashaka guhangana na byo.

Dr Lam yavuze ko ishyaka rye rishya rije guhangana n’ubutegetsi bushyira imbere igitugu, Ruswa ndetse n’Irondamoko.

Dr Akol, weguye ku mirimo y’ubuminisiti muri Kanama uyu mwaka yatangarije The East African ko ishyaka rye rya NDM rizaba rifitanye imikoranire ya hafi na Dr Riek Machar usanzwe udacana uwaka n’ubutegetsi buriho muri Sudani y’Epfo ndetse n’indi mitwe yose kugira ngo batembagaze ku butegetsi Perezida Kiir.

Lam Akol yavuze ko ishyaka rye rizahuza abanyapolitike n’imiryango itegamiye kuri Leta mu rwego rwo kuzana impinduka muri politiki, aho yavuze ko azakoresha uburyo bushoboka burimo n’imbaraga za gisirikare.

Dr Akol, yahoze ari umuyobozi w’ishyaka rya SPLM-DC, rikaba ari ryo yakoreshaga mu bikorwa byo guhangana na Perezida Kiir mu matora yo mu mwaka wa 2010 yanatsinzwe.

Dr Lam yemeje ko ari busezere muri SPLM, Yagize ati “SPLM ni nk’ikivumwa ku bantu kuko ntiyigeze iba ishyaka rya politiki ahubwo yahoze ari ihuriro ryigenga ritari guhinduka ishyaka rihamye.”

Dr Lam kandi yavuze ko yasezeye muri SPLM-DC bitewe n’uko iri shyaka ngo rishyira imbere inzira y’ibiganiro by’amahoro nk’inzira rukumbi yagarura amahoro muri Sudani y’Epfo mu gihe we abona ko mu gukuraho Perezida Salva Kiir hari igihe byaba ngombwa ko hitabazwa igisirikare.

Uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo itarabona ubwigenge muri 2005 kugeza muri 2007; yinjiye muri guverinoma ya Sudani y’Epfo mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko iki gihugu gisinye amasezerano y’amahoro.

Dr Lam Akol ngo aje gutera ingabo mu bitugu Dr Riek Machar mu kurwanya Salva Kiir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza