Sudani y’Epfo: Abasirikare 10 bahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu n’ubwicanyi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa gisirikare mu Sudani y’Epfo rwakatiye gufungwa abasirikare 10 bahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu abakozi b’imiryango y’abagiraneza no kwica umunyamakuru, ibyaha byabereye mu murwa mukuru Juba mu myaka ibiri ishize.

Ku wa 11 Nyakanga 2016 nibwo aba bakozi batanu bakorewe iri hohoterwa bari muri Terrain Hotel, ubwo yigabizwaga n’abasirikare mu gihe muri Juba hari imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba.

Mu minsi itatu iyo mirwano yamaze, hapfuye abantu basaga 70 barimo babiri bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

BBC yatangaje ko raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko abasambanyijwe ku gahato batabaje ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ariko ntizabibatabare.

Umunya-Kenya Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki wari ukuriye izo ngabo yahise yirukanwa.

Abasirikare babiri bahamijwe kwica umunyamakuru John Gatluak bakatiwe gufungwa burundu, ndetse urukiko rutegeka guverinoma guha umuryango we inka 51.

Abasirikare batatu bahamijwe gusambanya abakozi b’imiryango y’abagiraneza, bane bahamwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina, umwe ahamwa n’icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro. Bakatiwe gufungwa guhera ku myaka irindwi kuzamura.

Mu basirikare bari bakurikiranyweho ibyo byaha, umwe ni we wagizwe umwere mu gihe mugenzi we yaguye muri gereza ku mpamvu zitatangajwe.

Muri urwo rubanza kandi Guverinoma ya Sudani y’Epfo yategetswe kwishyura buri muntu wasambanyijwe, $4000 nk’impozamarira.

Issa Muzamil Sebit wunganira abafashwe ku ngufu yavuze ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, kandi ibihumbi bine by’amadolari guverinoma yasabwe guha buri wese nk’impozamarira adahagije.

Urukiko rwanategetse leta kwishyura nyiri hoteli miliyoni 2.2 z’amadolari yo gusana ibyangijwe.

Abasirikare bashinjwa gufata ku ngufu abakozi b'imiryango y'abagiraneza ubwo bari mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza