Sudani y’Epfo: Abasaga miliyoni bamaze guhunga igihugu

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 19 Nzeri 2016 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko Abanya-Sudani y’Epfo basaga miliyoni bamaze guhunga bitewe n’intambara yadutse muri icyo gihugu ihanganishije Perezida Salva Kiir n’abamurwanya bayobowe na Dr Riek Machar.

Iyo ntambara yatangiye mu Ukuboza 2013 ntirarangira kugeza na n’ubu n’ubwo hari amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu mwaka ushize yemezaga ko ihagarara, ndetse na Dr Riek Machar wari uyoboye abarwanyaga Salva Kiir akemererwa kuba Visi Perezida, umwanya atarambyeho kuko yaje kuwukurwaho awumazeho amezi abiri asimbuzwa Taban Deng Gai.

Iyo mirwano mishya yatangiye muri Nyakanga 2016, yatumye abantu ibihumbi 185 bahunga icyo gihugu.

Benshi mu baherutse guhunga iyi mirwano berekeje muri Uganda, ariko n’ibihugu byose bituranye na Sudani y’Epfo byakiriye impunzi z’icyo gihugu kuva intambara yatangira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ritangaza ko mu guhunga kw’abo baturage ngo bagenda urugendo rurerure nta cyo kurya no kunywa ndetse ngo abana benshi bakaba bagenda baburana n’umubyeyi umwe cyangwa se bose.

Uyu mubare w’abahunze igihugu usa n’ukanganye, ngo ni muto ugereranyije n’uw’abavanywe mu byabo n’intambara bari imbere mu gihugu kuva mu 2013 kuko babarirwa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bingana na 20% by’abaturage b’iki gihugu kimaze imyaka itanu cyemewe nk’igihugu cyigenga.

Muri rusange umunya-Sudani y’Epfo umwe kuri batanu yahunze intambara, muri iki gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 11.

Iyi mirwano ikomeje guhangayikisha isi, byatumye Loni ifata umwanzuro wo kohereza ingabo 4,000 ziyongera ku zindi 12,000 zisanzwe muri iki gihugu kugira ngo zihoshe iyo mirwano, gusa uyu mwanzuro ukomeje gutambamirwa na Guverinoma y’iki gihugu itaremera neza izi ngabo.

Bamwe mu baturage ba Sudani y'Epfo bahunze igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza