Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yirukanye 31 bari bagize Guverinoma, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya uzemeza abandi bazamufasha guhangana n’ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri iki gihugu.

Umwanzuro wa Bashir wo kwirukana abagize Guverinoma bose, wemejwe n’abayobozi bo hejuru mu ishyaka riri ku butegetsi National Congress Party (NCP) mu nama yabaye mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye bishingiye ahanini ku buryo ifaranga ryataye agaciro ku kigero cya 65%.

Umwe mu bayobozi ba hafi ba Bashir, yavuze ko “ibibazo by’ubukungu bikwiye gushakirwa umuti ndetse ku bw’ibyo, Perezida yafashe umwanzuro wo kugabanya abagize Guverinoma.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko “Perezida Bashir yafashe umwanzuro wo gusigarana Guverinoma nto y’abantu 21”. Guverinoma icyuye igihe yari igizwe n’abaminisitiri 31 bayobowe na Bakri Hassan Saleh wari na Visi Perezida.

Muri izi mpinduka, Bashir yagize Moutaz Mousa Abdallah, Minisitiri w’Intebe. Uyu yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo kuhira. Naho Saleh arakomeza abe Visi Perezida w’iki gihugu.

Bashir yanashyizeho Mohamed Osman Yousif Kiber nka Visi Perezida.

Kuri iki Cyumweru, Perezidansi ya Sudani yatangaje ko Bashir yafashe umwanzuro wo kwirukana abagize guverinoma bose mu rwego rwo gukemura ibibazo igihugu kiri guhura nabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza