Sudani: Igisirikare n’abigaragambya bemeranyije ku nyandiko izagenga ubutegetsi bw’inzibacyuho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2019 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Akanama ka gisirikare kayoboye Sudani, TMC, kemeranyije n’abarwanya ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo, ku mirongo migari izagenderwaho mu buyobozi bw’inzibacyuho muri icyo gihugu.

Ni nyuma y’ibiganiro bimaze igihe bigeragezwa hashakishwa uburyo igihugu cyasubira ku murongo, hagahoshwa imyigaragambyo yanatumye Perezida Omari el Bashir akurwa ku butegetsi muri Mata, akanafungwa.

Umuhuza woherejwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Mohamed Hassan Lebatt, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko impaande zombi zemeranyije ku nyandiko izagenga ibi bihe, hakomeza ibiganiro ngo hategurwe isinywa ryayo, imbere y’abaturage ba Sudani, inshuti zabo z’Abanyafurika n’Isi muri rusange, nk’uko ibiro ntaramakuru Suna byabitangaje.

Amakuru avuga ko iyi nyandiko izashyirwaho umukono kuri iki Cyumweru nimugoroba.

Mu kwezi gushize nibwo impande zombi zasinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi, gusa abigaragambya kuva icyo gihe bari bategereje ibirambuye biyagize.

Imyigaragambyo yatangiye mu Ukuboza 2018 yamagana ubutegetsi bwa Bashir. Abigaragambya ariko barakomeje kuko ubutegetsi bwahise bufatwa n’abasirikare, ibintu abasivili batishimiye.

Inyandiko y’ubu bwumvikane irambura ingingo z’ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’imyaka itatu zumvikanyweho mu kwezi gushize. Buteganya inama y’ubutegetsi igizwe n’abasivili batandatu n’abajenerali batanu.

Humvikanwe ko igihe cyo gusangira ubutegetsi kizamara amezi 39; hagashyirwaho inama y’ubutegetsi, guverinoma n’inteko ishinga amategeko, umujenerali akazayobora inama y’ubutegetsi amezi 21, umusivili akayiyobore andi 18.

Minisitiri w’Intebe uzayobora guverinoma azashyirwaho n’abo ku ruhande rwa gisivili, minisitiri w’ingabo na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu bashyirweho n’abasirikare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza