00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Gen Abdel Fattah al-Burhan yasubije ubutegetsi Abdalla Hamdok

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Gen Abdel Fattah al-Burhan yasubije ubutegetsi Abdalla Hamdok yari aherutse guhirika ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021 nibwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’amahoro, Abdalla Hamdok wari umaze ukwezi ahiritswe ku butegetsi asubira ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Aya masezerano kandi yatumye ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivile ndetse n’abayobozi bari bafunzwe ubwo Hamdok yahirikwaga barafungurwa.

Nyuma yo gusubizwa ubutegetsi, Hamdok yasabye abaturage ba Sudani gutahiriza umugozi umwe birinda icyashyira igihugu cyabo mu kaga ahubwo bagaharanira iterambere.

Yakomeje avuga ko Sudani irinzwe n’Imana kandi ko abaturage bafite ubushobozi bwo kongera kuyisubiza mu murongo muzima.

Mu Ukwakira nibwo Abdallah Hamdok yatawe muri yombi n’Ingabo z’iki gihugu zimufungira iwe mu rugo, ubutegetsi buhita bufatwa na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Iki gikorwa cy’abasirikare cyatumye muri iki gihugu havuka imyigaragambyo y’abaturage basaba abasirikare gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Gen Abdel Fattah al-Burhan yasubije ubutegetsi Abdalla Hamdok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .