Sudani: Amasomo yahagaritswe kubera imyigaragambyo yatewe n’iraswa ry’abanyeshuri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Sudani bwahagaritse amashuri yose mu buryo bw’igihe gito, kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri yatewe n’iraswa ry’abantu batanu bari mu myigaragambyo kuri uyu wa Mbere, barimo abanyeshuri bane.

Amabwiriza yashyizwe ahagaragara n’akanama ka gisirikare kayoboye igihugu, TMC, avuga ko amashuri yose agomba kuba afunzwe guhera kuri uyu wa Gatatu, nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta y’icyo gihugu byabitangaje.

Abigaragambya bakoraniye mu mijyi ikomeye nk’umurwa mukuru Khartoum, nyuma y’iraswa ry’abanyeshuri biciwe mu mujyi wa El-Obeid wo mui Leta ya Kordofan y’amajyaruguru.

Iyo myigaragambyo yabaye mu gihe igisirikare kiyoboye igihugu n’abayoboye imyigaragambyo bateganyaga gukomeza ibiganiro ku ishyirwaho ry’ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Ubwo abo bana bigaragambyaga, baje kumishwamo amasasu n’inzego z’umutekano. Bigaragambirizaga izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibura ry’imigati.

Sudani ikomeje kurangwamo imvururu uhereye ubwo igisirikare cyahirikaga Perezida Omar al Bashir wari uyoboye igihugu imyaka isaga 30, none cyananiwe gushyiraho ubutegetsi abaturage bose biyumvamo mu gihe cy’inzibacyuho.

Abanyeshuri bakajije imyigaragambyo kubera iraswa rya bagenzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza