00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Abdalla Hamdok wahiritswe agiye gusubizwa ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Abitabiriye ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane n’imvururu muri Sudani banzuye ko Abdalla Hamdok wari uherutse guhirikwa ku butegetsi asubizwa inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo habaye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko Gen Abdel Fattah al-Burhan na Abdalla Hamdok yari aherutse guhirika ku butegetsi bakumvikana ku buryo bwo gusaranganya ubutegetsi.

Umuhuza muri ibi biganiro akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’ishyaka rya Umma, kuri iki Cyumweru yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP, ko impande zombi zamaze kumvikana ku buryo vuba bidatinze Abdalla Hamdok asubizwa inshingano ze.

Ati “Ubwumvikane mu bya politike bwagezweho hagati ya Gen Burhan na Abdalla Hamdok, imbaraga za politike na sosiyete sivile bemeje ko Hamdok asubira mu nshingano ze ndetse n’imfungwa za politike zikarekurwa.”

Mu Ukwakira nibwo Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, yatawe muri yombi n’Ingabo z’iki gihugu zimufungira iwe mu rugo, ubutegetsi buhita bufatwa na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Iki gikorwa cy’abasirikare cyatumye muri iki gihugu havuka imyigaragambyo y’abaturage basaba abasirikare gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Kuva mu 2019, Omar al-Bashir wayoboraga Sudani yahirikwa ku butegetsi, iki gihugu kiri mu bihe by’imvururu hagati y’abasirikare n’abasivile bapfa isaranganya ry’ubutegetsi.

Abdalla Hamdok agiye gusubizwa ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .