Sudani: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 48 (RWANBATT48) zibungabunga amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudani (UNAMID), bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni kubera uburyo badahwema kugaragaza imikorere ya kinyamwuga mu kugarura amahoro n’umutekano i Darfur.

Umuhango wo kubambika imidari wabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 48 zibungabunga amahoro muri Loni ahitwa ZALINGEI mu gice cyo hagati no mu Ntara ya Darfur muri Sudan, kuw 19 Ukwakira 2017.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNAMID w’ agateganyo, Maj Gen Fida Hussain Maalik, mu izina ry’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bwa UNAMID yashimiye Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 48 uruhare bagira mu kubungabunga amahoro muri UNAMID kuva batangiye ubutumwa bwa Loni mu gice cya Zaligei mu Ukuboza mu mwaka wa 2016.

Yagize ati “Maze kugenzura imikorere ya Batayo zose zikorera ubutumwa bw’amahoro muri UNAMID, nshimishijwe no kuvuga ko uruhare rwa Batayo ya 48 y’Ingabo z’u Rwanda zigira mu butumwa bwa UNAMID bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gice cy’Amajyaruguru ya Darfur ko ari ingirakamaro”.

Yakomeje ashimira Ingabo z’u Rwanda uburyo zigirana imikoranire myiza n’abaturage ba Sudani mu gihe bamaze mu butumwa, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi babakorera hamwe n’ibikorwa by’iterambere bageza ku baturage.

Yavuze ko hari byinshi byakozwe atarondora ariko hari ibyo yavugaho nk’inyubako y’abagore bakoreramo inama iherereye mu gace ka Nerititi n’ubuvuzi bwihuse bwahawe abaturage ku bitaro by’Ingabo z’u Rwanda.

Mu izina ry’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bwa UNAMID, Maj Gen Fida Hussain Maalik, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda uburyo igira uruhare rukomeye mu gushyigikira ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yavuze ko ingufu u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro byatumye ruba kimwe mu bihugu bitanu bya mbere mu kugira umubare munini w’abasirikare n’abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.

Umuyobozi uhagariye batayo ya 48, Lt Col Fidel Butare yashimiye abofisiye , abagabo n’abagore ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu kuzuza inshingano zabo mu gihe bamaze mu butumwa bw’amahoro.

Lt Col Butare yanashimiye abo bakoranye bose bari mu gace ka Zalingei, aba Nerititi n’abandi bose muri rusange bafashije batayo ya 48 gusohoza inshingsno zayo.

Mbere y’uko asoza ijambo rye yongeye kwibutsa ingabo ayoboye gukomeza kuzirikana indangagaciro za Loni, ari nako basohoza kinyamwuga imirimo bashinzwe muri mu mezi make bashigaje mu butumwa.

Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni zishimirwa ubunyamwunga mu kubungabunga amahoro
Umuyobozi uhagariye batayo ya 48, Lt Col Fidel Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza