Sudani: Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2018 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo mu murwa mukuru Khartoum muri Sudani, bitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahuje abasaga 300 barimo abahagarariye Guverinoma ya Sudani, abahagarariye ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga, n’itari iya leta yo muri icyo gihugu.

Muri uyu muhango wabereye kuri Salam Rotana Hotel, kuwa Gatatu tariki 11 Mata 2018, Guverinoma ya Sudani yari ihagarariwe na Amb. Idris Ismail Faraj Allah, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe imikoranire na Afurika.

Wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere rwacanywe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda i Khartoum, Shyaka Kajugiro Ismail, n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango.

Muri icyo gikorwa kandi hafashe umunota wo kwibuka hazirikanwa ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma habaho gusangiza abacyitabiriye uko jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Kajugiro yashimiye abifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka amahano akomeye yagwiriye Isi nyuma y’imyaka 45 indi Jenoside ikorewe Abayahudi, ariko Abanyarwanda basaga miliyoni baza kwicwa bazira ko bavutse ari Abatutsi gusa.

Yagize ati “Umuryango mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye bari biyemeje kurwanya ibyaha nk’ibi binyuze mu gushyiraho amategeko atandukanye. Ariko se mu 1994 bari he ngo bashyire mu bikorwa ayo mategeko?”

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe Umuryango w’Abibumbye ubibona, kugeza n’ubwo igihe yashyirwaga mu bikorwa, abitwaga intumwa zigamije kugarura amahoro zavanwe mu gihugu, zitererana abicwaga.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ugutsindwa kw’Isi yose bakananirwa gutabara Abanyarwanda, urubyiruko rw’Abanyarwanda ruyobowe na Perezida uriho ubu Paul Kagame rwaritanze ruhagarika Jenoside, rutangira gusana igihugu ruhereye ku byari byasenywe n’ubutegetsi bwakoze Jenoside.”

Yanagaragaje ko na nyuma yo kunanirwa gutabara Abanyarwanda, ahubwo ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’Abafaransa, zahaye amayira abajenosideri bahungira mu mashyamba ya Congo.

Yavuze ko mu kwibuka ahahise no kuvugisha ukuri bitanga imbaraga mu kunga Abanyarwanda, ku buryo inzego zose zifite inshingano yo kuvugisha ukuri ku byabaye no kubika neza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Jenoside ntabwo yatwaye ubuzima bw’abantu gusa, yangije n’imibereho, politiki n’ubukungu, isiga u Rwanda ari igihugu gikennye ku Isi. Rwongeye kwiyubaka kubera imbaraga, kwanga gupfa no gukora cyane kw’abaturage barwo.”

“Kubera imiyoborere myiza u Rwanda rufite ubu rwabashije kongera kubanisha abaturage, abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare, ubu Abanyarwanda bose babonye amahoro mu gihugu cyabo, bafite uburenganzira bungana nta vangura.Twahisemo kubana neza kandi kuba Abanyarwanda nicyo kituranga. U Rwanda rw’uyu munsi ni gihamya ko ubwiyunge bushoboka.”

Amb. Idriss Ismail wari uhagarariye Guverinoma ya Sudani, yihanganshije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima imiyoborere myiza u Rwanda rufite n’umuhate abarutuye bagaragaje mu kurenga ibibazo Jenoside yabasigiye.

Yavuze ko nyuma yo kurenga ibyo bibazo byose, ubu u Rwanda ari “urugero nyarwo rw’imiyoborere myiza n’ubukungu buzamuka byihuse muri Afurika.”

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ibindi birebana no kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye ahari Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfour; Elfasher, Nertiti, Golo na Kassi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanbda bari muri Sudani bakora uugendo rwo kwibuka, rukabera kuri International University of Africa, ahateganyijwe no kubera ijoro ryo kwibuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza