00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudan y’Epfo na Uganda byiyemeje gukumira ibitero ku modoka zambukiranya imipaka

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 31 Kanama 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Sudan y’Epfo n’iya Uganda zemeranyije gukaza uburinzi ku muhanda wa Nimule-Juba uhuza ibihugu byombi, hagamijwe gukumira ibitero byibasira imodoka zambukiranya imipaka.

Mu cyumweru gishize bamwe mu bashoferi bawukoresha bakoze imyigaragambyo bamagana umutekano muke uwurangwamo.

BBC yatangaje ko ibyo bihugu byiyemeje guhuza imbaraga bigakemura icyo kibazo, aho Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Uganda,Rebecca Kadaga, yavuze ko kuri buri kilometero 10 hazaba hari abapolisi.

Bibarwa ko hari amakamyo 1.000 yanyuze muri uwo muhanda yahagaritswe, abarwanyi bataramenyekana bakica bamwe mu bashoferi ndetse n’abagenzi b’imodoka rusange bagiye bakomeretswa iyo zawunyuragamo.

Abashoferi n’abacuruzi 30 ni bo nibura biciwe mu muhanda wa Nimule-Juba muri uyu mwaka

Guverinoma ya Sudan y’Epfo n’iya Uganda zemeranyije gukaza uburinzi ku muhanda wa Nimule-Juba uhuza ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .