Sudan: Umwe mu bo Perezida Bashir yashakaga gushyira muri guverinoma yamuteye utwatsi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 Nzeri 2018 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Abdullah Hamduk wari wahawe inshingano za Minisitiri w’Imari muri guverinoma nshya ya Sudan yanze ku mugaragaro kujya mu mwanya yahawe.

Ikigo cya Leta gishinzwe amakuru cya Sudan, SUNA cyatangaje ko Abdullah Hamduk yateye utwatsi ibyo kwinjira muri guverinoma kuri uyu wa Gatanadatu, tariki 15 Nzeri 2018.

Perezida wa Sudan Omar al-Bashir yahise aha izo nshingano Minisitiri w’Intebe Moataz Moussa Abdullah.

Hamduk yahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye, ishami rya Afurika.

Perezida Bashira yashyizeho Minisitiri w’Intebe muri iki cyumweru nyuma yo kwirukana abagize guverinoma mu mugambi ko kubagabanya amafaranga Leta isabwa, bakava kuri 31 bakajya kuri 21.

Iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye bishingiye ahanini ku buryo ifaranga ryataye agaciro ku kigero cya 65%.

Ishyaka riri ku butegetsi National Congress Party (NCP) rivuga ko rishaka gushyiraho guverinoma yazongera gutorwa mu 2020, gusa ngo bisaba guhindura itegeko nshinga.

Perezida Omar al-Bashir wa Sudani ari mu rugendo rwo gushyiraho guverinoma nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza