00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stanislas Ndayishimiye wakoreraga RFI yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Stanislas Ndayishimiye wari Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI mu gisata cy’ubukungu yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwa Ndayishimiye ukomoka I Burundi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021, gusa ntihigeze hatangazwa icyamwishe.

Stanislas Ndayishimiye yari umwe mu banyamakuru bakomeye b’inkuru n’ibiganiro by’ubukungu kuri RFI. Yamenyekanye cyane hagati ya 2011 na 2014 ubwo yari umukozi w’iyi radiyo i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Yoherejwe muri iki gihugu kugira ngo akurikirane inkuru zijyanye n’ihirikwa rya Laurent Gbagbo.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 59 yavukiye mu Burundi. Mu 1993 yahawe buruse yo kujya kwiga ibijyanye n’itangazamakuru i Paris mu Bufaransa. Mu gihe yiteguraga gusubira mu gihugu cye cy’amavuko hahise haduka ibibazo by’umutekano muke, ahitamo gusaba ubuhingiro mu Bufaransa.

Yitabye Imana mu gihe hari hashize igihe gito ahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Stanislas Ndayishimiye wakoreraga RFI yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .