00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Minisitiri w’Intebe yirukanye uw’umutekano, Perezida amusubizaho

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi "Farmajo" na Minisitiri we w’Intebe, Mohamed Roble.

Kuri uyu wa Gatatu, Roble yirukanye Minisitiri w’Umutekano Hassan Hundubey Jimale, amusimbuza undi witwa Abdullahi Mohamed Nur ariko Perezida arabyanga.

Perezida Farmajo yavuze ko ibyo Minisitiri we w’Intebe yakoze bihabanye n’Itegeko Nshinga.

BBC yatangaje ko bibaye inshuro ya kabiri Perezida Farmajo anyuranya na Minisitiri w’Intebe ku gushyira abantu mu myanya.

Mu cyumweru gishize nabwo Minisitiri w’Intebe yirukanye umuyobozi ushinzwe ubutasi, ariko Perezida amusubizaho, hashize akanya amuha undi mwanya.

Ushinzwe ubutasi yari yirukanywe bamuziza kutagaragaza raporo y’umwe mu bakozi be waburiwe irengero.

Farmajo na Roble kandi mu minsi ishize bagiye banyuranya cyane kuri politiki zimwe na zimwe igihugu kigenderaho.

Urugero, hari amasezerano n’ibigo mpuzamahanga Farmajo yanze ko asinywa mu gihe amatora rusange ataraba, nyamara Minisitiri w’Intebe yaje kuyasinya ubwo yari mu ruzinduko muri Kenya mu kwezi gushize.

Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi "Farmajo" aganira na Minisitiri we w’Intebe, Mohamed Roble

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .