Somalia: Igisasu cyaturikiye imbere y’ingoro ya Perezida gihitana abantu 10

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Kanama 2016 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Igisasu cyatezwe mu modoka hafi y’inyubako y’Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru wa Mogadishu muri Somalia kuri uyu wa Kabiri, cyahitanye abantu bagera 10 barimo abasirikare ndetse n’abasivili, abasaga 30 barakomereka.

Iki gisasu cyaturikiye imbere y’ingoro y’Umukuru w’igihugu cyangije ibikorwa remezo birimo hoteli ebyiri zihegereye zikunze gucumbikamo abayobozi bakuru.

Iyi modoka imaze guturika humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu rwakurikiwe n’umwotsi mwinshi wagaragaraga hejuru y’ingoro y’umukuru w’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace Major Mohamed Ali yatangaje ko iki gitero cy’ubwiyahuzi cyigambwe na Al Shabaab.

Imitwe ya Al Shabaab na Al Qaeda iherutse gutangaza ku mugaragaro ko ariyo iri inyuma y’ibitero byabereye kuri restaurant izwi cyane mu murwa mukuru wa Mogadishu mu cyumweru gishize bigahitana abantu 10.

Umuyobozi wa Polisi, Colonel Abdikadir Hussein na we yabwiye Reuters ko iki gitero cyaguyemo abasirikare b’igihugu bageze kuri batanu, kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Ibi bije nyuma y’ibitero, umutwe wa Al Shabaab wagabye kuri uyu wa Mbere ku birindiro by’ingabo za Leta n’iza Loni mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Mogadishu.

Umuvugizi wa Al Shabaab, Abdiasis Abu Musab na we yahise atangaza ko bishe abasirikare 10 ba Leta banashimuta imodoka ya gisirikare.

Mu mwaka wa 2011 abarwanyi b’uyu mutwe bokejwe igitutu n’ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga umutekano muri aka gace, AMISOM, ariko na n’ubu haracyari udutsiko duhora tugaba ibitero bigambiriye guhirika ubutegetsi.

Imodoka yari yatezwemo igisasu
Ingabo za Leta zahise zisesekara ahatewe igisasu
Iki gitero cyakomerekeyemo Abdalla Boss,Depite mu nteko Ishinga Amategeko muri Somalia
Abaturage benshi bari baherereye ahatewe igisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza