Somalia: Hafi y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu hagabwe igitero

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 19 Gashyantare 2021 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Leta ya Somalia yatangaje ko abantu bitwara gisirikare bagabye igitero ku birindiro by’ingabo mu Mujyi wa Mogadishu, hafi y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu.

Mu itangazo rigufi, Minisitiri w’Umutekano Abukar Islow, yatangaje ko icyo gitero cyaburijwemo.

Abaturage batangaje ko bumvaga urusaku rw’imbunda ziremereye hafi y’ingoro ya Perezida.

Iki gitero cyibaye nyuma y’amasaha make ,amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Somalia ategura imyigaragambyo igamije gusaba ko Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo yava ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize nibwo Manda ye yarangiye ariko amatora ntiyaba nyuma y’uko Guverinoma n’abayobozi bayigize bananiwe kumvikana ku bijyanye n’imitegurire y’amatora.

Biteganyijwe ko Perezida Farmajo agirana inama n’aba bayobozi batanu bahagarariye uturere tugize Somalia mu rwego rwo kurebera hamwe uko hacocwa ibibazo bya Politiki byugarije iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika.

Igitero cyagabwe hafi y'ingoro ya Perezida wa Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .