00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Abarenga miliyoni 2.7 barembejwe n’inzara

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Kamena 2021 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko amapfa n’ibura ry’imvura bikomeje gutuma abaturage barenga miliyoni 2.73 muri Somalia bahura n’ibibazo byo kubura ibyo kurya.

Ibiro bya Loni bishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi byavuze ko imvura igwa buri mwaka mu gihe cy’impeshyi izwi nka ‘Gu’ yatinze kugwa mu bice bimwe na bimwe by’igihugu ndetse n’aho igwiriye yari nke cyane.

Uku kubura kw’imvura ndetse no kuba iyaguye hagati muri Gicurasi uyu mwaka yari nkeya cyane byagize ingaruka zikomeye ku bihingwa.

Itangazo rya Loni rigira riti “Nibura abantu bari hagati ya miliyoni 2.72 na miliyoni 2.83 muri Somalia bashobora kuzahura n’ibibazo cyangwa ingaruka zikaba mbi cyane hagati ya Mata na Nzeri 2021, bikazatera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu gihugu.”

Guverinoma n’itsinda rya Loni ku wa 25 Mata 2021, batangaje ko iki gihugu cyibasiwe n’amapfa yagizeho ingaruka abarenga 80% by’abatuye Somalia yose.

Nyuma yo gutangaza amapfa imvura yo mu bihe bya ‘Gu’ yahise itangira kugwa mu bice bimwe na bimwe by’igihugu ndetse igwa mu buryo bubi cyane bwateje imyuzure yagize ingaruka ku basaga ibihumbi 400 barimo 101.000 bavanywe mu byabo nayo.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2021, hakenewe nibura miliyari $1.09 mu bikorwa byo gufasha abaturage barenga miliyoni enye gusa kugeza ubu hamaze kuboneka 20% by’ayo mafaranga yose akenewe.

Inzara yugarije abaturage ba Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .