Sierra Leone: Perezida mushya yashyizeho umuganda ngarukakwezi nko mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Mata 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yategetse ko mu gihugu hose hazajya hakorwa umuganda rusange buri kwezi, hagamijwe guteza imbere isuku.

Itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’igihugu ryasohotse ku wa 9 Mata 2018, ryasobanuye ko uyu muganda ngarukakwezi uzajya uba buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi, kuva saa moya za mu gitondo ugasozwa saa sita z’amanywa muri icyo gihugu.

Umuganda wa mbere muri iyo gahunda y’’Umunsi w’isuku’ uzatangira ku wa 5 Gicurasi 2018.

Muri Afurika, umuganda rusange ngarukakwezi umenyerewe mu Rwanda, aho n’Umukuru w’igihugu ajya gufatanya n’abaturage, bagakora ibikorwa bitandukanye by’iterambere biba byateguwe nko kubakira abatishoboye, gukora imihanda, imiyoboro y’amazi n’ibindi.

Mu gihe Sierra Leone izajya igira uwo ’Munsi w’isuku’ ku wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi, u Rwanda rwo rugira umuganda rusange buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Julius Maada Bio yarahiriye kuyobora Sierra Leone ku wa 5 Mata 2018, asimbura mu maharo Ernest Bai Koroma warekuye ubutegetsi arangije manda ebyiri.

Gahunda ngarukakwezi yo gukora isuku si ubwa mbere igiyeho muri Sierra Leone, yahozeho kuri manda ya Capt. Valentine Strasser hagati ya1992 na 1996.

Perezida mushya wa Sierra Leone, Julius Maada Bio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza