Sena y’u Burundi yabwiye imiryango itari iya leta guha akazi abahutu 60% n’abatutsi 40%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa Kabiri wa Sena y’u Burundi, kuri uyu wa Kane yabwiye imiryango mpuzamahanga itari iya leta ikorera muri iki gihugu, kujya itanga akazi ku bahutu bangana na 60%, no ku batutsi 40%.

Nkuko Xinhua yabyanditse, mu kiganiro n’itangazamakuru mu Mujyi wa Bujumbura, Anicet Niyongabo, yavuze ko imiryango y’abanyamahanga itegamiye kuri leta, igomba gukorera ku mategeko amwe n’ay’ibigo bya leta mu Burundi.

Yagize ati “Imikorere ku bijyanye no gutanga akazi igendera ku bushobozi, nta kubogama, umucyo no ku kinyuranyo mu bijyanye n’amoko cyangwa igitsina runaka. Abagore bagomba kugira 30%.”

Avuga ko ku miryango mpuzamahanga itari iya leta, ibikorwa byayo bigomba kubahiriza itegeko ry’u Burundi, gahunda za leta n’iby’ibanze ishaka gukora.

Niyongabo ati “Sena izohereza itsinda ry’abasenateri mu biro by’imiryango y’abanyamahanga itegamiye kuri leta, risuzume ibijyanye n’abakozi, by’umwihariko uko yubahiriza ingingo y’amoko n’igitsina mu gutanga akazi.”

Yavuze ko itegeko rishya ku miryango mpuzamahanga ryatangiye kubahirizwa muri Mutarama 2017, kandi iyo miryango yahawe amezi atandatu yo kuba yarishyize mu bikorwa. Yongeraho ko iki ari igihe gihagije cyo gukemura ubusumbane yari ifite mu gutanga akazi.

Itegeko Nshinga ry’u Burundi riteganya ko no na Guverinoma igomba kuba irimo Abaminisitiri b’abahutu 60% n’ab’abatutsi ku kigero cya 40% kandi abagore ntibajye munsi ya 30%.

Niyongabo avuga ko imiryango itari iya leta igomba kubahiriza amategako y'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza