Rwamagana: Umwana w’umwaka umwe yaguye mu ndobo y’amazi arapfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Werurwe 2021 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Umwana w’umwaka umwe n’amezi atatu yaguye mu ndobo y’amazi ashinzemo umutwe nyuma yo kumara iminota myinshi ayikiniraho bagiye kureba basanga yitabye Imana.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Bushenyi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mwana yari ari gukinira ku ndobo y’amazi hanze abandi bari mu nzu, uko yakomezaga kuyikiniraho nibwo yaje gushyiramo umutwe amaguru ajya hejuru abura umuntu uhita umutabara niko gusoma amazi kugeza ashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rwagasana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko koko uwo mwana yasanzwe mu ndobo y’amazi yaguyemo ashinze umutwe bagakeka ko aricyo cyamwishe.

Ati “Nyina w’uwo mwana yazindutse ajya kuvoma, yabaga kwa musaza we, noneho umwana arasohoka ajya hanze akinira ku ndobo y’amazi ayikoramo, umwana aza kugushamo umutwe amaguru ajya hejuru, urebye icyabuze ni ubutabazi bwihuse kuko umugore wari uri mu nzu yasohotse asanga umwana ari mu ndobo amukuyemo asanga byarangiye yapfuye.”

Gitifu Rwagasana yakomeje avuga ko bakibimenya bahise bahamagara Urwego rw’Ubugenzacyaha hamwe n’abaganga kugira ngo basuzume neza bamenye koko ko aricyo cyishe uwo mwana, yasabye ababyeyi kwita cyane ku bana babo bakiri bato bakabarinda kuba bari bonyine kuko ngo bashobora kwicwa n’ikintu icyo aricyo cyose baba bafite.

Ati “Nta mubyeyi ukwiriye kuva mu rugo adasize umutekano w’umwana awizeye neza, nk’ahantu uwo mwana yaguye iyo amusigira abandi bantu ntabwo yakabaye yapfuye, ikindi aho hantu batuye hari irerero yakabaye yamusizeyo cyangwa akanamuheka kuko ni umwana muto akamutwara ntamusige.”

Yasabye ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo kuko ngo umwana ukiri muto utavuga ashobora gucokoza ikintu icyo aricyo cyose kikamugira nabi kugeza naho ahasize ubuzima.

Kuri ubu abaganga hamwe n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha baracyapima hanakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza niba koko uwo mwana yishwe n’iyo ndobo y’amazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .