Kwamamaza

Roméo Dallaire yashyizwe mu bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Burundi

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 12:57' na Cyprien Niyomwungeri


Abanya- Canada Gen. Roméo Dallaire wahoze ayoboye ingabo za Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Minuar) na Louise Arbour wahoze akuriye ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Arusha muri Tanzania, barashinjwa gushaka guhirika Leta y’u Burundi.

Itangazo N0 016/2016 ry’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, rivuga ko umugambi wa bariya banyamahanga babiri ari ugushakira ingabo zabo isoko ryo kujya kugarura amahoro no guhirika ubutegetsi bwa CNDD-FDD ngo bajyane mu nkiko mpuzamahanga abayobozi b’iryo shyaka.

Rivuga ko Roméo Dallaire na Louise Arbour barimo gutega imitego mu Karere u Burundi buherereyemwo.

CNDD-FDD ryongeye kwikoma icyemezo cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi wo kohereza abaporisi 228 mu Burundi, kuko ngo cyafashwe Leta y’icyo gihugu itabigishijwemo inama.

Rivuga ko Akanama ka Loni kakomeje kurangwa n’akajagari kuva kagaragaza ko gashyigikiye ibikorwa by’abashatse guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015.

Ryifashisha amakuru yasohotse mu kinyamakuru http: www.rcinet.ca cyo ku wa 8 Kanama 2016, avuga ko Roméo Dallaire na Louise Arbour baje muri Afurika gushakira isoko ingabo zabo ngo zigarure amahoro.

Kuba Dallaire na Arbour barongeye kugaruka muri Afurika by’umwihariko mu karere k’Ibiyaga bigari na Afurika y’Iburengerazuba, ngo si impanuka kuko barimo gushaka abazabashyigikira kugirango ingabo za Loni zijye muri kimwe mu bihugu byo mu karere, cyane cyane mu Burundi.

CNDD-FDD ivuga ko Arbour ashaka ko nyuma yo guhirika ubutegetsi bw’u Burundi azategurira ibirego abayobozi b’igihugu kugirango bajyanwe mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri i Haye mu Buholandi.

Iri shyaka rigaragaza ko hari amayeri bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi bahungiye i Burayi bafite, arimo kwica abanyamahanga b’abazungu bari mu Burundi kugirango babishyire kuri Leta. Ibyo ngo bizakorwa kugirango Loni ihite ifata icyemezo cyo koherezayo ingabo.

Roméo Dallaire arashinjwa n'u Burundi gushaka guhirika ubutegetsi bwabwo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved