Robots zikoreshwa imibonano mpuzabitsina zateje impagarara muri Zambia

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Leta ya Zambia itangarije ko igiye kurwanya no guhana yihanukiriye abo izasangana Robots zikoreshwa imibonano mpuzabitsina, impagarara ni zose mu baturage.

Izo robots nta duka rizicuruza ku mugaragaro, nta n’umuntu uremeza ko azifite cyangwa azikoresha.

Leta yabyinjiyemo mu minsi ishize ubwo itangazamakuru ryavugaga ko hari abazinjiza rwihishwa muri icyo gihugu.

Leta yo ivuga ko ibyo atari ibya muntu gukorana imibonano mpuzabitsina na robot.
Minisitiri ushinzwe imyitwarire rusange n’ibijyanye n’amadini, Godfridah Sumaili, yabwiye AFP ko Zambia ari igihugu kigendera ku ndangagaciro za gikirisitu bityo ko ibintu nk’ibyo bidakwiriye kwemerwa.

Yagize ati “Gukoresha robot imibonano mpuzabitsina bitandukanye n’umuco n’indangagaciro byacu. Hari itegeko ribuza gukoresha cyangwa gucuruza ibyo bintu. Niyo mpamvu tubwira Abanya-Zambia ko ibi bintu bitandukanye n’imigirire ya kimuntu.”

Sumaili yavuze ko nyuma y’aho itangazamakuru rivugiye ko zimwe muri izo robots zaba zituruka ku mugabane wa Aziya, polisi yatangiye iperereza.
Ati “Imana yaremye umugabo n’umugore ngo bishimishe mu by’imibonano mpuzabitsina ariko kuba umuntu yakoresha ikintu kidafite ubuzima ntabwo ari iby’abazima.”

Bamwe mu batavuga rumwe na leta bavuze ko iri gushaka kubuza ubwisanzure abaturage.

Umuyobozi w’Ishyaka PEP (The Patrotic for Economic Progress) Sean Tembo, yagize ati “Kuvuga ko Bibiliya ibuza gukoresha robot si byo. Iyo Bibiliya ni na yo isaba abantu guhitamo icyo bashaka rero byaba bitumvikana gufunga umuntu kubera gukoresha robot. Hari n’abagabo batigirira icyizere ku buryo badashobora kujya mu rukundo.”

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byateye imbere mu gukora robots zifashishwa mu gushakisha ibyishimo ku bijyanye n’igitsina.

Abazikoze bavuga ko zifasha mu kurwanya ubwigunge ndetse n’abasaza batagifitiye abagore ubushake.

Zambia isanzwe ari igihugu kigendera ku muco, ikaba itanashyigikira ibijyanye no kuryamana kw’abahuje ibitsina kuko bihanwa n’amategeko. Ufatiwe muri icyo gikorwa ahanishwa igifungo kigera ku myaka 14.

Zambia yatangiye guhiga abafite n'abakoresha robots z'imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza