Robert Mugabe yemeye intsinzi ya Perezida Mnangagwa wamusimbuye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Mugabe Robert wahoze ayobora Zimbabwe yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora y’uwatorewe kumusimbura, Emmerson Mnangagwa.

Uyu mukambwe w’imyaka 94 yabitangarije mu Mujyi wa Harare ku wa Kane mu muhango wo kunamira nyirabukwe witabye Imana.

Yagize ati “Mnangagwa yaratsinze. Byemewe n’amategeko. Ni amatora kandi intsinzi ye ntishidikanywaho. Tugomba kwibagirwa ibyashize tukabisiga inyuma.”

Mugabe yavanywe ku butegetsi bwa Zimbabwe mu Ugushyingo 2017, ahiritswe n’igisirikare. Yasimbuwe na Emmerson Mnangagwa wigeze no kuba Visi Perezida we.

Mu matora yabaye ku wa 30 Nyakanga 2018, yari ashyigikiye Nelson Chamisa wari uhagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi rya MDC riri ku isonga mu atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe.

Ikinyamakuru IOL cyatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba w’umunsi w’amatora, yanenze uburyo igisirikare cyafashe ubutegetsi ndetse avuga ko guverinoma imutoteza.

Yakomeje ati “Ubu ibyo ni iby’ahashize kandi buri wese agomba kugaragaza ibitekerezo bye. Turi mu gihe gishya. Mureke dukorere hamwe twubake igihugu.”

Mugabe ntiyitabiriye umuhango w’irahira rya Mnangagwa wo ku wa 26 Kanama 2018. Yahagarariwe n’umukobwa we.

Yanahishuye ko yashakaga ko uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Sidney Sekeramayi, amusimbura.

Grace Mugabe utarakunze kuvuga rumwe na Perezida Mnangagwa yamushimiye ubufasha bwo kuva muri Singapore.

Ati “Ndashimira Mnangagwa wohereje indege nshya inzana mu rugo kunamira umubyeyi wanjye. Yari indege nziza yo mu bwoko bwa Gulf Stream yo muri Qatar.”

Yakomeje ati “Mnangagwa yansubijemo imbaraga. Niba byasabye ko urupfu rw’umubyeyi wanjye rwongera kutwunga, mureke bibe.”

Grace Mugabe wari ufite intego yo gusimbura umugabo we n’ubukeba yari afitanye na Mnangagwa, byakanguye igisirikare cy’igihugu gikura Mugabe ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 nyuma y’imyaka igera kuri 40 ayobora Ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi.

Mugabe yemeye ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu muri Zimbabwe. Aha Perezida Emmerson Mnangagwa (ibumoso) yari kumwe na Robert Mugabe (wahoze ari perezida) i Harare mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza