Kwamamaza

Riek Mashar wahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo yahungiye i Kinshasa

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 11:44' na Rabbi Malo Umucunguzi


Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, Riek Mashar, uheruka no gukurwa kumwanya wa Visi Perezida, yavuye mu gihugu cye yerekeza i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr Mashar yerekeje muri iki gihugu nyuma y’igihe kigera ku kwezi ahungiye muri Equatoria y’u Burengerazuba, imwe muri Leta 10 zigize Sudani y’Epfo.

Minisitiri ushinzwe amazi no kuhira, Mabior Garang de Mabior niwe wabwiye Ikinyamakuru The EastAfrican ko Dr Machar yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuwa Mbere w’iki Cyumweru, igihugu bazavamo akomereza Addis Ababa muri Ethiopia gutegereza ko ibihugu bigira uruhare mu guhosha intambara mu gihugu cye.

Riek Mashar yavuye i Juba kuwa 11 ubwo imirwano yari ishyushye hagati y’ingabo zimushyigikiye n’izai Perezida Salva Kiir, ariko aho aherereye hakomeje gushidikanywaho.

Mu cyumweru gishize nibwo amwe mu makuru yavugwaga ko Mashar hamwe n’inkoramutima ze za hafi baba bari muri Tanzania, andi makuru akavuga ko yaba arui muri Chad.

Ibihugu bitandukanye bikomeje gukurikiranira hafi umutekano muri Sudani y’Epfo, ndetse Umuryango w’Abibumbye ukaba uheruka kwemeza koherezayo abasirikare 4000 bo kubungabunga amahoro.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved