00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rick Ross agiye gushora imari muri Tanzania

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika William Leonard Roberts II wamenyekanye nka Rick Ross yavuze ko yiteguye gushora 3.500.000 z’amadorali [asaga miliyari eshatu z’amanyarwanda] muri Tanzania.

Uyu muhanzi ubusanzwe afite umutungo usaga miliyoni 40 z’amadorali yakuye cyane mu muziki ndetse no mu bundi bushabitsi buwushamikiyeho.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Tv yatangaje ko yiteguye gushora imari muri Tanzania. Umunyamakuru Lil Ommy wari uyoboye ikiganiro cya Rick Ross cyabereye kuri Zoom amubwira ko hari ahantu yashora imari muri Tanzania harimo Umurwa Mukuru w’iki gihugu Dar es Salaam, Arusha cyangwa mu kirwa cya Zanzibar.

Mu gusubiza Rick Ross yavuze ko akunda cyane kuba hafi y’ahantu hari amazi.

Ati “Nkunda kuba impande y’amazi ndetse nkunda kuba impande y’abantu, rero nintanga miliyoni 3,5 z’amadorali nzaba mfite ikintu gitangaje. Nahoze numva Serengeti na Kilimanjaro ubuzima bwanjye. Kuba umuhanzi, umushabitsi ndetse n’umukire byamfashe imyaka 10.”

Yakomeje avuga ko ubu afite ubushobozi bwo kuba yajya muri Kilimanjaro akaba yakwishimisha uko ashaka.

Rick Ross w’imyaka 45 ukunze kwiyita Boss yakoreye igitaramo muri Tanzania mu Ukwakira 2012, icyo gihe yari yatumiwe mu cyitwa Fiesta kiba buri mwaka i Dare s Salaam.

Umuraperi Rick Ross agiye gushora imari muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .