00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta Ebola ikirangwa muri RDC

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 4 Gicurasi 2021 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yabashije kurandura burundu icyorezo cya Ebola mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni icyorezo cyari kimaze guhitana abantu batandatu muri 12 bari baracyanduye mu mezi atatu ashize.

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Jaques Mbungani yatangaje ko nta virus ya Ebola ikigaragara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ati “Ntewe ishema no gutangaza iherezo ry’icyorezo cya Virusi ya Ebola mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu. Hejuru y’ibibazo by’umutekano muke n’icyorezo cya COVID-19, umuvuduko n’ubutabazi bwatanzwe na Guverinoma hamwe n’abafatanyabikorwa bayo byatumye bishoboka ko duhashya iki cyorezo mu mezi ari munsi y’atatu.”

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti yashimye abakora mu nzego z’ ubuzima muri Congo ndetse na leta y’iki gihugu ku murava, ubwitange n’ubushishozi mu gushakira igisubizo iki cyorezo nk’ uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo leta ya Congo yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuva mu 2018 muri iki gihugu habarurwa abarenga ibihumbi bibiri bamaze guhitanwa na Ebola.

Ihuriro ry’Abaganga batagira umupaka ryatangaje ko ryabashije guhashya Ebola rikoresheje urukingo rwayo rwa Merck rwahawe abagera kuri 1600 biganjemo abari bahuye n’abanduye.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yabashije guhashya icyorezo cya Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .