00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yanyomoje amakuru y’uko FDLR yaba yarateze igico inzobere zari zigiye kuri Nyiragongo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yanyomoje amakuru y’uko haba hari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR baba barateze igico inzobere n’abashakashatsi bari bagiye kugenzura ikirunga cya Nyiragongo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu hakwirakwiriye amakuru yavugaga ko abarwanyi ba FDLR bateze igico abashakashatsi b’ikigo Observatoire volcanologique de Goma ( OVG) bari bagiye gukora ubushakashatsi ku gasongero k’ikirunga cya Nyiragongo giherutse kuruka.

Ayo makuru yavugaga ko abo bashakashatsi ubwo bari bavuye kuri ako gasongero, baguye mu gico cy’abarwanyi ba FDLR bakabambura ibyo bari bafite.

Patrick Muyaya yavuze ko ayo makuru atari ukuri kuko nta mushakashatsi waguye mu gico cy’abo barwanyi cyangwa se ngo hagire igikoresho cyabo kiburirwa irengero.

Abashakashatsi ba OVG guhera kuwa Kane tariki 27 Gicurasi bagiye ku gasongero ka Nyiragongo gukora ubushakashatsi buzatuma Guverinoma ya Congo igira amakuru y’ingenzi ku bijyanye n’iruka ry’icyo kirunga kiri muri bike bicyaka ku isi.

Iki kirunga giheruka kuruka mu cyumweru gishize tariki 22 Gicurasi, gihitana ubuzima bw’abaturage ndetse n’ibyabo birangirika.

RDC yatangaje ko nta mushakashatsi cyangwa inzobere ku birunga waba warafashwe na FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .