RDC: Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwemeye gusuzuma dosiye z’amajwi y’abadepite yateshejwe agaciro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kamena 2019 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwemeye kongera gusuzuma dosiye z’abadepite basaga 30 biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, bafite amajwi aherutse guteshwa agaciro.

Urwo rukiko ruherutse gutesha agaciro amajwi y’abadepite 33 bari batowe umwaka ushize mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ayo majwi yagiye ateshwa agaciro ahanini hashingiwe ku birego bagiye batanga bivuga ko bamwe bibye amajwi n’ibindi.

Mu badepite amajwi yabo yateshejwe agaciro, harimo 23 b’Ihuroro Lamuka ritavuga rumwe na Leta. Abafite amajwi yateshejwe agaciro bagiye bahita basimbuzwa abari babakurikiye b’Ihuriro FCC -CACH rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida na Tshisekedi uyoboye ubu.

RFI yatangaje ko itsinda ry’abatavuga rumwe na leta riyobowe na Jacques Ndjoli kuri uyu wa Gatandatu ryahuye na Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, abemerera kongera gusuzuma dosiye z’amajwi yateshejwe agaciro.

Ndjoli yagize ati "Perezida w’urukiko rurengera Itegeko Nshinga yavuze ko mu bikorwa bya muntu byose habamo amakosa. Niyo mpamvu amategeko ateganya uburyo bwo kujurira ngo amakosa yakozwe akosorwe."

Umwe mu badepite bafite amajwi yateshejwe agaciro, Daniel Safu yavuze ko icyo ategereje ari uko ubutabera butangwa, abadepite ba nyabo batowe bagasubizwa imyanya.

Inteko Ishinga Amategeko ya Congo igizwe n’abadepite 500. Ihuriro Lamuka rifitemo abadepite 108.

Abari bafite amajwi yateshejwe agaciro, bahise basimbuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza