RDC: Umusirikare yiciwe mu gitero cyagabwe ku barobyi mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe ndetse umurobyi umwe arakomereka, ubwo abantu bitwaje intwaro bagabaga igitero ku barobyi mu kiyaga cya Kivu, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu mazi i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, Lt.Col Egide Ngoy, yabitangarije AFP, uyu musirikare ngo yishwe arashwe ubwo yari agiye gutabara abarobyi b’Abanye-Congo bari bagabweho igitero n’itsinda ry’amabandi yitwaje intwaro mu kirwa cy’Idjwi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’abarobyi, Muhindo Nzenze, yavuze ko atari ubwa mbere aya mabandi abagabaho igitero agamije kwiba imitego yabo n’ibindi bifashisha mu burobyi.

Avuga kuva uyu mwaka watangira ari igitero cya munani nk’iki bamaze kugabwaho, abantu batanu barimo abarobyi bakaba barakiguyemo n’imitego 200 ikibwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza