RDC: Umurwanyi wa FDLR yishyikirije Monusco asaba gucyurwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 4 Nzeri 2016 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO watangaje ko hari umugabo bikekwako ari umuryanyi wa FDLR wishyikirije ishami ry’uyu muryango rishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba.

Itangazo MONUSCO yashyikirije Radio Okapi ku itariki 3 Nzeri 2016, rivuga ko uyu mugabo yahise asaba ko bamufasha gutahuka mu Rwanda.

Nyuma y’igenzura, MONUSCO irakeka ko uyu wishyize mu maboko yayo yaba ari Maj. Rafiki Castro Yacinthe wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili ku itariki ya 14 Gicurasi 2016 i Kamananga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ku busabe bwa Minisiteri y’ubutabera muri Congo, ku itariki ya 2 Nzeri 2016, MONUSCO yamushyikirije inkiko za gisirikare.

Leta ya Congo ndetse n’ingabo za MONUSCO bishimiye ubufatanye bakomeje kugirana mu guhashya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Uyu mugabo yishyikirije MONUSCO nyuma y’umunsi umwe igisirikare cya Congo, FARDC, gitaye muri yombi abarwanyi 12 babarizwa mu ihuriro ryitwa John Love rikorana bya hafi na FDLR mu gace ka Bwito muri Kivu y’Amajyaruguru.

Leta ya Congo na MONUSCO bishimira ko bakomeje guhashya imitwe y'abicanyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza