Kwamamaza

RDC: Umubare w’abaguye mu gitero cy’iterabwoba wageze kuri 51

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 08:32' na Mukaneza M.Ange


Nyuma y’igitero cyiswe icy’iterabwoba cyabereye mu Mujyi wa Beni mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sosiyete sivile yatangaje ko abapfuye bamaze kubarurwa bagera kuri 51.

Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2016 nibwo abantu bicyekwa ko ari abo mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda basanze abantu mu ngo zabo batangira kubica bakoresheje intwaro gakondo zirimo imihoro.

Mu gihe abantu 36 aribo leta yari yemeje ko bishwe muri iki gitero, sosiyete sivile yo yatangaje ko ikipe yabo iri aho byabereye imaze kubarura abagera kuri 51.

Teddy Kataliko uri mu ihuriro ry’imiryango itandukanye igize sosiyete sivile yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko bamaze kubarura abantu 51 bishwe hakoreshejwe imihoro.

Kataliko avuga ko hari imiryango yanze gutanga abayo bishwe ngo bajyanwe mu buruhukiro bazashyingurwe na leta kuko bayishinja kuba yarananiwe kubarinda bakiri bazima.

Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende we yahakanye iyi mibare itangazwa na sosiyete sivile avuga ko nta cyemeza ko ari ukuri.

Lt Mak Hazukay, Umuvugizi w’igisirkare cya Congo wirinze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’iyi mibare mishya y’abaguye muri iki gitero yavuze ko abasirikare bari gucunga umutekano mu Mujyi wa Beni bagiye guhindurirwa imyambaro dore ko abarwanyi ba ADF binjiye mu gace ka Rwangomba ahakorewe ubu bwicanyi bambaye imyenda ya FARDC.

Ku cyumweru leta ya Congo yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu aho amabendera yose agomba kuba yururukijwe kugera mu cya kabiri.

Iki gitero kibaye nyuma y’uruzinduko Perezida Joseph Kabila aheruka kugirira muri ako gace, akizeza abaturage gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano ugaruka mu turere twose tw’igihugu.

Inyeshyamba za ADF zibarizwa mu Burengerazuba bwa Congo kuva mu 1995 zagiye zishinjwa uruhare mu bitero bitandukanye birimo n’urupfu rw’abantu 650 biciwe mu Mujyi wa Beni kuva mu Ukwakira 2014.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved