RDC: U Bufaransa bwateje ubwega nyuma y’amasezerano bwise ‘baringa’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Ukwakira 2016 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bwongeye kugaragaza impungenge ku hazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyo gihugu kivuga ko amasezerano y’amahoro aherutse gusingwa atagaragaza umuti urambye w’ikibazo gihari.

Kuwa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira 2016, nyuma y’ibiganiro byari bimaze ukwezi n’iminsi 17 hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo ku matora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC, impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo kureka Kabila akaguma ku butegetsi, agashyiraho Guverinoma y’Ubumwe, aho bemeranyijwe ko Minisitiri w’Intebe agomba kuva mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

U Bufaransa buvuga ko imyanzuro yafatiwe mu biganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi idasubiza ibibazo biriho, aho bavuga ko kwimura amatora ubwabyo bishobora guteza ibindi bibazo bikomeye, dore ko byanemeranyijwe hagati ya Leta n’itsinda rito ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru, ivuga ko nyuma y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi;u Bufaransa na bwo bwateje ubwega nyuma y’ayo masezerano, aho bugaragaza ko kwimurira amatora mu 2018 atari igisubizo, ngo kuko ‘yari akwiye kuba vuba hashoboka’bitarenze mu 2017, kuko kuyimurira nyuma y’igihe kirenze umwaka bizabangamira bikomeye demokarasi.

Ikindi u Bufaransa buvuga, ni uko amatora akwiye kuba yagutse, ku buryo abakomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bayagaragaramo, ibi imiryango mpuzamahanga ikaba ikomeza kubishishikariza ubutegetsi bwa RDC ariko bigafata ubusa.

Kuwa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Marc Ayrault yabisubiyemo ati “Itegeko Nshinga riteganya ko Perezida Kabila adashobora kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kandi manda ye igomba kurangira mbere y’impera ya 2016, ni ngombwa rero ko hategurwa amatora. Ubu hari amasezerano ya baringa yemeranyijwe n’itsinda ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Mbese dutanze integuza kuko nta cyakozwe, bityo imiryango mpuzamahanga ikwiye kuzuza inshingano zayo.”

Kuwa 26 Ukwakira, hateganyijwe inama mpuzamahanga izaba yiga ku buryo RDC yasohoka mu bibazo bya Politiki irimo. Yateguwe n’ihuriro ry’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ibiyaga bigari ( CIRGL) ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, (UN) Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ikazabera i Luanda muri Angola.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Marc Ayrault

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza