RDC: Tshisekedi yatsembeye Perezida Nguesso ko adashobora kwitabira ibiganiro by’amahoro

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etienne Tshisekedi yatsembeye Perezida wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso ko atazitabira ibiganiro bigamije amahoro bihuje leta n’abatavuga rumwe.

Tshisekedi yahuye na Perezida Denis Sassou Nguesso i Kinshasa ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, nyuma y’umunsi umwe ibiganiro hagati ya leta n’abatavuga rumwe bitangiye.

Tshisekedi yavuze ko ihuriro ayoboye riharanira impinduka muri Congo ndeste n’ishyaka UDPS abereye umuyobozi batazigera bitabira ibiganiro by’amahoro byatangiye tariki ya 1 Nzeli 2016, mu rwego rwo gushakisha inzira yo gukora amatora ya Perezida wa Repubulika anyuze mu mucyo, adateza umutekano muke mu gihugu.

Ibyo biganiro birimo kuyoborwa n’umuhuza Edem Kodjo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Togo, washyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Atangiza ibyo biganiro yavuze ko ntaho abogamiye ahubwo ko yaje gufasha Congo, mu biganiro Perezida Kabila yifuje guhera mu Gushyingo 2015.

Umunyamabanga wa UDPS ushinzwe imibanire, Félix Tshisekedi n’abandi bayobozi batandukanye batangarije itangazamakuru ko iryo shyaka ritazigera ryitabira ibyo biganiro kuko rishinja umuhuza washyizweho kubogamira ku ruhande rwa Leta.

Martin Fayulu umuyobozi w’ihuriro rigamije amajyambere (Ecidé) mu ihuriro riyobowe na Etienne Tshisekedi yongeye kubishimangira imbere y’itangazamakuru.

Ati “Twavuze ko tutazitabira ibyo biganiro biyobowe na Kodjo. Tshisekedi yarabihakanye tariki ya 24 Nyakanga. Yabisubiyemo tariki ya 31 Nyakanga , abishimangira ku ya 6 Kanama imbere y’umuryango mpuzamahanga. Ntabwo ari ikibazo cyo kutitabira ibiganiro byateguwe n’Umuryango w’ Ubumwe bwa Afurika. Tweretse Sassou uko twabyoherereje Madamu Zuma Perezida wa Komisiyo ya AU.”

Etienne Tshisekedi yavuze ko batazigera bitabira ibyo biganiro mu gihe Leta itarafungura imfungwa zitavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no guhagarika gukomeza gukurikirana Moïse Katumbi, utavuga rumwe n’ubwo butegetsi watangaje ko aziyamamariza kuyobora Congo.

Felix Tshisekedi yavuze ko muri icyo kiganiro Perezida Nguesso yabumvise, ariko ntagire icyo abasaba, akaba ari nawe mukuru w’Igihugu wa mbere ugerageje kumva abatavuga rumwe na leta.

Nguesso akaba yasoje ababwira ko azaganira icyo kibazo n’intumwa ya Papa muri Congo Kinshasa.

Loni yatangaje ko ibyo biganiro ari yo nzira yonyine isigaye yo kuva mu bibazo bifitanye isano n’amatora bikomeje kuvugwa muri icyo gihugu.

Ibiganiro byatangiye bamwe bafungwa

Ku wa Kane ubwo ibyo biganiro byatangiraga, abapolisi bahanganye n’abadashyigikiye ibyo biganiro bazindukiye mu myigaragambyo mu bice by’umurwa mukuru Kinshasa bitwaje ibyapa byamagana Perezida Kabila na Kodjo. Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 90.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi baramagana Perezida Kabila uri ku butegetsi guhera mu 2001. Itegeko nshinga rigena ko agomba kuyobora icyo gihugu kugeza tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Gusa komisiyo y’amatora yatangaje ko amatora ashobora kutazaba mu Ugushyingo 2016, nkuko yari ateganyijwe kuko hari lisiti z’itora zigomba kubanza kunozwa kandi bisaba igihe kinini ngo zikosorwe.

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwatangaje ko Perezida Kabila azaguma ku butegetsi kugeza igihe hazabonekera Perezida mushya biciye mu matora.

Ibyo biganiro byatangiye ku wa Kane tariki ya 1 Nzeli 2016 bigomba kumara iminsi 15, birimo kwitabirwa n’abari ku ruhande rwa leta na bake mu batavuga rumwe nayo.

Inkuru bifitanye isano : Ibiganiro ku matora bigiye kuvugutira umuti umwuka mubi watutumbaga muri Congo

Etienne Tshisekedi(wambaye ingofero) nyuma yo guhura na Perezida Denis Sassou Nguesso
Ibiganiro hagati ya Leta n'abatavuga rumwe biyobowe na Edem Kodjo byatangiye kuya 1 Nzeli 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza