00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Sena yavanye ubudahangarwa kuri Matata Ponyo ushinjwa kunyereza miliyoni 110 $

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kera kabaye yakuye ubudahangarwa kuri Senateri Augustin Matata Ponyo wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, kugira ngo abashe gukurikiranwa ku byaha ashinjwa byo kunyereza agera kuri miliyoni 110 z’amadolari.

Biro ya Sena kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga nibwo yatangaje ko yakuyeho ubudahangarwa bwa Ponyo, nyuma y’igihe ibisabwa na Perezida Tshisekedi abisaba ariko ntibikorwe.

Matata wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, n’uw’Imari akaba yari Senateri muri RDC, yatangiye kuvugwa mu nkuru zo kunyereza umutungo mu minsi ishize.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari amafaranga yatanzwe mu 2011 mu manyanga, agasohoka mu isanduku ya Leta bivugwa ko agiye nk’impozamarira ku bashoramari 300 b’abanyamahanga bagizweho n’ingaruka na politiki ya ‘Zaïrianisation’ yatangijwe mu 1973 na Perezida Mobutu Sese Seko yo gushyira ibikorwa by’iterambere mu maboko y’abenegihugu.

Ubushinjacyaha bwa Congo buvuga ko mu 2011 Ponyo yasinye yemeza ko mu isanduku ya Leta hasohoka amafaranga yo guha impozamarira abashoramari 300 bagonzwe n’iyo politiki, nyamara iperereza ryagaragaje ko abo bantu bavugwa kuba barahawe ayo mafaranga batabaho. Ahubwo ngo ayo mafaranga yagiye mu maboko y’abandi bantu badafite aho bahuriye na ‘zaïrianisation’ nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Matata Ponyo yari amaze igihe yishingikirije ubudahangarwa ahabwa no kuba ari umusenateri, ku buryo kumukurikirana byari byarananiranye. Kuba yakuweho ubudahangarwa, bivuze ko agiye gutangira kwitaba inkiko yisobanura ku byaha ashinjwa.

Matata Ponyo yakuweho ubudahangarwa ngo akurikiranwe ku byaha byo kunyereza umutungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .