Kwamamaza

RDC: Samy Badibanga utavuga rumwe n’ubutegetsi yagizwe Minisitiri w’Intebe

Yanditswe kuya 17-11-2016 saa 16:48' na Rabbi Malo Umucunguzi


Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagize Samy Badibanga Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Augustin Matata Ponyo weguye kuwa Mbere w’iki cyumweru hamwe na guverinoma ye yose.

Itangazwa rya Minisitiri w’Intebe mushya ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kane, akaba ari umwanzuro w’ibiganiro biheruka guhuza leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, byari bigamijwe guhosha umwuka mubi watutumbaga ushingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku itariki ya 18 Ukwakira 2016 nibwo hafashwe umwanzuro wo kwigiza amatora muri Mata 2018, ariko hagati aho hagashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Perezida Kabila, kuwa Kabiri w’iki cyumweru yari yatangaje ko agiye guhita ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ‘‘uzageza abaturage mu bikorwa by’amatora’’.

Samy Badibanga ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bagize uruhare mu biganiro byaguye byahuje leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu 2011 akaba yaratorewe kuba umudepite uhagarariye ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi.

Badibanga kandi ni umwe mu banyapolitiki bakomeje gukorana bya hafi na Moise Katumbi wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, waherukaga kuvuga ko aziyamamariza kuyobora RDC. Bagiranye inama hamwe na Tshisekedi bagamije ko Perezida Kabila ava ku butegetsi manda ye ikirangira muri uyu mwaka, nubwo byarangiye yiyongereyeho indi myaka ibiri y’inzibacyuho.

Sammy Badibanga wagizwe Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved