Kwamamaza

RDC: Sabimana, Umuyobozi muri FDLR-Foca yatawe muri yombi

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 06:07' na Cyprien Niyomwungeri


Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zataye muri yombi umuyobozi w’umutwe wa FDLR- Foca, Sabimana Iraguha uzwi ku izina rya Mugisha Vainqueur.

FDLR-Foca ni rimwe mu mashami y’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakekwaho gusiga bakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Radio Okapi itangaza ko Sabimana yafashwe kuwa Kane w’iki cyumweru ahitwa i Katiru muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yeretswe itangazamakuru kuwa Gatanu mu Mujyi wa Goma.

Capt Guillaume NDjike Kaiko ushinzwe itumanaho mu bikorwa bya gisirikare byo guhashya FDLR byiswe Sukola II, yatangaje ko Sabimana ari umwe mu bashakishwaga n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’iby’ubwicanyi bw’abaturage b’abasivili 32 mu gace ka Kamananga i Bunyakiri ho muri Kivu y’Amajyepfo kuwa 14 Gicurasi 2013

Yashishikarije abandi barwanyi bakihishahisha mu mashyamba ya RDC kwishyikiriza FARDC cyangwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, Monusco.

Ingabo za Congo nizo zataye muri yombi Sabimana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved