00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Tshisekedi arashaka kwiyamamariza indi manda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko ashobora kwiyamamariza indi manda nk’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2023.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu, RTNC, kuri uyu wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, yavuze ko ashaka kuguma kuri uwo mwanya kugira ngo azane impinduka muri RDC.

Ati “Ku ntego yo kuba nakomeza kuri uyu mwanya mu 2023[…] Ndashaka gukomeza. Iki gihugu ngifitiye icyerekezo, ndashaka kukibona gihinduka kandi nizera ko dufite amahirwe yo kugihindura, tugomba kubikora.”

Ayo magambo ni na yo yaherukaga kuvuga mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, aho yasobanuye ko kongera kwiyamamaza abifitiye uburenganzira.

Ati “Mfite uburenganzira kuri manda ebyiri, kubera iki nahagararira mu nzira? Mfite icyerekezo nshaka kuganishamo iki gihugu, nzabigaragaza. Niba abaturage banyemerera manda ya kabiri nzakomerezaho misiyo yanjye.”

Tshisekedi watsinze amatora ku kigero cy’amajwi angana na 38,57 %, yarahiye nk’Umukuru w’Igihugu ku wa Kane Taliki ya 24 Mutarama 2019 asimbura Joseph Kabila wari umaze imyaka 18 ategeka iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .