Kwamamaza

RDC: Perezida Kabila yohereje intumwa gufata mu mugongo abaturage b’i Beni

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 13:16' na Philbert Hagengimana


Perezida Kabila yohereje Minisitiri w’Intebe n’abamwungirije ngo bajye gufata mu mugongo abaturage b’i Rwangoma na Mbelu mu Karere ka Beni baherutse kugabwaho igitero cyahitanye abantu 50, bikaba bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba ADF-Nalu.

Intumwa zoherejwe na Perezida Kabila ni Ministiri w’Intebe Augustin Matata Ponyo, Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano mu gihugu, Evariste Boshab, bakaba barakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Beni ndetse n’abaturage ayobora.

Nk’uko RFI ibitangaza,Umuyobozi w’Akarere ka Beni yagaragaje ikibazo cy’imiterere y’ako Karere, aho amashyamba atuma hatagendeka uko bikwiye, ibi bikaba byanaba inzitizi ku butabazi.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Intebe Matata Ponyo yagarutse kuri ubwo bwicanyi bwakorewe aho, yemeza ko ari igikorwa cy’iterabwoba, anagaragaza ko Umukuru w’igihugu yifatanyije nabo mu kababaro ndetse no gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano aho hantu, iyo ikaba ari yo mpamvu yabohereje.

Yagize ati “Turi ahantu bidashoboka ko umutekano wacungwa milimetero kuri milimetero, kabone n’ubwo yaba Polisi ihiga izindi mu mikorere,umuntu arabyuka agategera abantu mu ishyamba, yabona babiri cyangwa batatu, akabaca imitwe, akabatwika ubundi akigendera.”

Urwo rugendo rwabereyemo impaka hibazwa niba nta bufatanyacyaha bwabayemo kugirango abo baturage bicwe, aho uwo muyobozi w’Akarere yagaragarije izo ntumwa ko ako gace biciwemo kari inzira nyabagendwa y’abarwanyi ba ADF-Nalu, ihuza ibirindiro byabo bya Mwalika na ’triangle de la mort’ (mpande eshatu z’urupfu).

Abo bayobozi bageze muri ako gace nyuma y’aho Umuyobozi wungirije wa MONUSCO yari yahavuye kuwa mbere w’iki cyumweru.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved